Man City yatsinze Tottenam biyihesha amahirwe yo kwegukana shampiyona

Ikipe ya Man City iri mu nzira yo kwegukana igikombe cya kane cya shampiyona y’Ubwongereza nyuma yo gutsinda Tottenham ibitego 2-0 iyisanze mu rugo iwayo.

Man City yari imaze iminota 405 yarananiwe kubona igitego ku kibuga cya Tottenham,yabonye ibitego bibiri mu gihe gikwiriye kuko iyo idatsinda uyu mukino byari guhesha amahirwe Arsenal.

Mu mukino wari ukomeye ku mpande zombi,Tottenham yari nziza mu guhererekanya umupira mu gihe Man yakoresheje neza uburyo bwayo.

Nyuma yo guhangana mu kibuga hagati ndetse no kurinda izamu kuri buri ruhande,igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Man City yaje mu gice cya kabiri yahindutse byatumye ku munota wa 51 Erling Haaland ayitsindira igitego ku munota wa 51,ku mupira yahawe na Kevin de Bruyne.

Tottenham yagerageje gushaka uko yishyura iki gitego ndetse ibona uburyo bubiri bwo gusigarana n’umunyezamu Ortega Moreno winjiye mu kibuga asimbuye Ederson,ariko rutahizamu Kulusevski ntiyabubyaza umusaruro.

Kapiteni wa Tottenham yatunguye benshi ubwo ku munota wa 86 yahabwaga umupira,asiga ba myugariro ba City asigarana n’umunyezamu Ortega ananirwa kumutsinda.

Iki gitego yahushije cyakuyeho amahirwe yose Tottenham yari ifite yo kugira icyo abona muri uyu mukino,kuko City yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 90 gitsinzwe na Haaland kuri penaliti yakorewe kuri Doku atezwe na Pedro Porro.

Tottenham iyo itsinda uyu mukino byari gutuma Arsenal igira amahirwe menshi yo kwegukana igikombe hanyuma nayo ikiyongerera amahirwe yo gukina Champions League.

Ikipe ya Aston Villa yabonye itike yo gukina Champions League ku nshuro ya mbere nyuma ya 1983.

Ku cyumweru hazakinwa umukino w’umunsi wa nyuma aho Man City izakira West ham yitwaye nabi uyu mwaka mu gihe Arsenal yo izakira Everton.

Man City ubu iyoboye shampiyona n’amanota 88 mu gihe Arsenal ifite 86.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *