Umugabo wari uzwi ku izina rya Magorwa wakoraga akazi k’ubukanishi bw’ibinyabiziga ahazwi nko ku Ijuru rya Kamonyi, ku Mukoni, mu Murenge wa Tumba, mu Karere ka Huye, abantu batunguwe no kumusanga ku muhanda yapfuye.
Ni inkuru yasakaye mu gitondo cyo ku wa 02 Gicurasi 2024, ubwo uyu mugabo w’imyaka 43, yasangwaga hafi y’umuhanda ahazwi nko ku Mukoni iruhande rw’inyubako izwi nk’Ijuru rya Kamonyi yapfuye.
Hari amakuru avuga ko urupfu rwe rwaba rwatewe n’abagizi ba nabi baba bamukubise nk’ikintu mu mutwe, n’ubwo nta gihamya bifite. Ariko nanone bigakekwa ko rero yaba yahanutse mu gorofa ritagikorerwagamo yabagamo mu ijoro akitura hasi yenda yasinze kuko ngo yari asanzwe arangwaho kunywa inzoga nyinshi.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yemeye aya makuru, ariko avuga ko nta byinshi yabivugaho kuko bategereje icyo iperereza rizerekana hakamenyekana ukuri ku rupfu rwa Magorwa.
Nyakwigendera asize umwana umwe, wabaga kwa Nyirakuru ubyara nyina, mu gihe Magorwa we yibanaga.