M23 yarashe Drone yafashaga FARDC, FDLR, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi gutara amakuru y’urugamba

Indege ntoya itagira umupilote izwi nka Drone yafashaga FARDC n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yifashishwaga mu gutara amakuru y’urugamba, yarasiwe mu mirwano n’inyeshyamba z’umutwe wa M23.

Amakuru avuga tariki ya 01/05/2024, igikoresho cy’indege ntoya yo mu bwoko bwa Drone, Ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, abacanshuro na SADC, cyabafashaga gutara amakuru y’umwanzi wabo, cyahanuwe n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga (M23). Amakuru ava muri ibyo bice bya Ngungu, avuga ko iyo mirwano yabaye igihe cy’isaha z’u mugoroba, ibereye mu bice byo muri Grupema ya Ngungu, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Si ubwambere M23 ihanura ibikoresho by’agisirikare bya FARDC kuko n’ubushize yahanuye izindi Drone z’intambara zirenze ebyiri, harimo ko yahanuye n’indege zari zarabanje kubazengereza zo mu bwoko bwa Sukhoi-25. Ariko kuri ubu, izo ndege z’intambara ntizikirasa, bikavugwa ko M23 nyuma y’uko yarimaze kugira izo irasaho zikangirika, byatumye izi sigaye zihungishwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *