M23 yahakanye amakuru avuga ko nyuma yo gufata Rubaya irimo gucukura Coltan ku bwinshi

Umvugizi wa gisirikare w’umutwe wa M23 yabwiye BBC ko bafashe umujyi wa Rubaya muri teritwari ya Masisi – hamwe mu hantu hacukurwa coltan nyinshi ku isi. Ingabo za leta ntacyo ziravuga ku bitangazwa na M23.

Imirwano ikomeye yashyamiranyije inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta kuwa kabiri umunsi wose yasize hari abaturage ba Rubaya bava mu babo nk’uko umwe mu bagize sosiyete sivile ya Masisi yabibwiye BBC.

Amakuru avuga ko M23 yafashe umujyi wa Rubaya nimugoroba kuwa kabiri, ariko mu gitondo kuwa gatatu humvikanye imirwano mu nkengero z’uyu mujyi wo muri teritwari ya Masisi.

Umuvugizi wa gisirikare wa M23, Col Willy Ngoma yabwiye BBC ko bafashe Rubaya, ahakana ko bafashe uyu mujyi bagamije kubona inyungu nini ziva mu bucukuzi bwa coltan yaho.

Yagize ati: “Twebwe gufata aho hantu [Rubaya] si ukubera imari ihari, hoya, ni ku mpamvu yo kwirukana umwanzi…ufite intego imwe yo gukora jenoside.

“Icyo twe twakoze ni ukubahagarika no kubirukana bakajya kure, iby’amabuye y’agaciro ari aho twe ntibitureba, icyo tugamije ni ukurokora ubuzima bw’abantu”.

Voltaire Sadiki ukuriye sosiyete sivile ya Masisi yabwiye BBC ko M23 yafashe umujyi wa Goma kuva ejo, “ndetse bakoresheje inama n’abaturage babasaba ko abafite imbunda bazibazanira bakikomereza ibikorwa byabo by’ubucukuzi”.

Sadiki yemeza ko hari n’abaturage bahunze kubera imirwano y’ejo.

Umuvigizi wa guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru, ari nawe muvugizi w’ingabo za leta muri iyo ntara yabwiye BBC ko aza kuduha amakuru nyuma ku bivugwa kuri Rubaya.

Rubaya yafashwe mu gihe Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo ari i Paris mu Bufaransa mu ruzinduko rwaranzwe no kwamagana ibitero bya M23, no gushinja u Rwanda gufasha M23 no gusaba Ubufaransa kurufatira ibihano.

Ivomo: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *