Rutsiro: Ubuyobozi bw’akarere bwatabaye abahuye n’ibiza bubaha ubufasha bwo gushyingura

Mu ijoro ryo ku wa 29 Mata 2024 rishyira ku wa 30 Mata, Abantu batatu barimo umwe wo mu murenge wa Boneza na babiri bo mu murenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro, bahitanywe n’ibiza.

Imvura imaze iminsi igwa muri aka Karere yasomeje ubutaka, bituma iyaguye ku wa 29 Mata iteza inkangu yakubise inzu ebyiri zihitana abana babiri bo mu miryango itandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yatangaje ko kugwa nk’izi nzu byaturutse ku mvura imaze iminsi igwa muri aka karere. Yagize Ati “Ni imikingo yahubutse yikubita ku nzu zigwira abana babiri bo mu miryango itandukanye. Uw’imyaka 12 n’imyaka 16. Wabonaga ari amazu atari adakaganye ku buryo yagwa”

Meya Kayitesi yavuze ko bazindukiye aho iyi mpanuka yabereye bahumuriza ababuze  ababo:   Yagize Ati “Abaturage turabasaba kuba maso no kuva ahabashyira mu kaga, batitaye ku bintu bihari, burya ubuzima nibwo bwa mbere ibintu ni ibishakwa”.

Uretse aba bana babiri bahitanywe n’inkangu hari undi muntu umwe wo Murenge wa Boneza wakubiswe n’inkuba arapfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *