Urubanza rwa Dubai rwakomeje, havuka impaka ku ifatirwa ry’umutungo we

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza ruregwamo rwiyemezamirimo Nsabimana Jean uzwi nka Dubai aho Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwanyaga imitungo ye kuko ituruka ku cyaha.

Iburanisha ryo kuwa 26 Mata 2024, ryaranzwe n’impaka z’urudaca ku mpande zombi.

Ryatangijwe n’impaka z’uruhande rwunganira Nsabimana Jean rwagaragaje inzitizi zishingiye ku ifatirwa ry’imitungo ye rwagaragaje ko ritakurikije amategeko.

Me Kubwimana Pierre Celestin yagaragaje ko Ubushinjacyaha bwahinduye ikirego kubera ko ku wa 11 Kanama 2023 ubwo bwatangaga ikirego bumurega ibyaha bibiri bigaragara mu kirego.

Yagaragaje ko mu nyandiko itanga ikirego hagaragaramo urutonde rw’ibyafatiriwe ariko inyandiko n’Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko nta byafatiriwe bigaragzwa.

Yagaragaje ko hibazwa ukuntu haje kujya kugufatira imitungo bitarakozwe mbere bikaninjizwa muri urwo rubanza.

Yagaragaje ko Ubushinjacyaha bwahinduye ikirego kuko ifatirwa ry’imitungo ya Nsabimana Jean biganisha ku kunyagwa.

Yagaragaje ko ibyo Ubushinjacyaha bwakoze bidateganywa z’amategeko agasaba ko bitaburanishwa muri uru rubanza kuko ari ikirego bwahinduye.

Me Uwitonze Jean Marie Vianney, yavuze ko urebye urutonde rw’ibyafatiriwe nta gishya kirimo Ubushinjacyaha bubasha kwerekana kitashoboraga kugaragara na mbere.

Yagaragaje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha kitakakirwa kuko n’ubundi iyo mitungo itari ihishe.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko imitungo yari yafatiriwe mbere kuko byakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yagaragaje ko baregeye Urukiko iyo mitungo yari ifatiriwe ahubwo ko batari bagize icyo bayivugaho ari yo mpamvu bwasabye ko urubanza rwongera gupfundurwa.

Yasabye ko Urukiko rwakakira iyo nzitizi ariko rukemeza ko nta shingiro ifite.

Umucamanza yahise ategeka ko inzitizi yatanzwe n’uruhande rwa Nsabimana Jean uzwi nka Dubai izasuzumirwa hamwe n’urubanza mu mizi.

Inkuru ya IGIHE.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *