Abaturage bo mu Kagari ka Higiro mu Murenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko babangamiwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ubakubita akanabakomeretsa, akigamba ko azabajyana kwa muganga.
Ibi aba baturage babivuze nyuma y’uko ku wa 23 Mata 2024, uyu muyobozi yakubise umuturage uzwi ku izina rya Niyonshima akamukomeretsa akamubwira ko amujyana kumuvuza.
Amakuru avuga ko uyu muturage arembeye mu Kigo Nderabuzima cya Mwezi.
Umwe muri abo baturage aganira na UMUSEKE dukesha iyi nkuru yagize ati ” Yamukubitaga amubwira ngo aramuvuza.”
Undi nawe ati: “Hano ikibazo kiravuka uyu muyobozi ntagitware neza agahutaza umuturage nk’uriya wa kubiswe n’uwo bagiranye ikibazo bari kuza hano mu nama bakareba ufite ikosa bakamuhana”.
Uyu Gitifu witwa Ndayisabye Patrick yabwiye avuga ko uwo muturage yakubise bashyamiranye, maze akitabara.
Ahakana yivuye inyuma ibivugwa n’abaturage ko asanzwe abakubita no kudakemura ibibazo byabo uko bikwiye.
Ati “Twari mu nama atayijemo baramundegera ko akubise umugore tubana muri komite, dutabaye dusanga afite inkoni arayinkubita ku kaboko nditabara akubita ukuguru ku ntebe yari yicayeho, n’umugore we yankubise ikintu mu maso nkomereka munsi y’ijisho”.
Uyu muyobozi avuga ko iki kibazo kiri gukomezwa n’agatsiko kagizwe n’abo yagiye abangamira bakoraga ubujura baje muri iki kibazo bafana.
Ati “Ni agatsiko k’abanyitendetseho bajyaga bakora ubujura dufatanyije n’izindi nzego tukajya tubakoma mu nkokora nibo baje gufana bashuka uwo mugabo ngo avugeko yakubiswe.”
Yakomeje agira ati”Nta gahunda narimfite yo kurwana n’umuturage bishobotse nakwiyunga nawe nsanze naramuhohoteye.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwabwiye UMUSEKE ko iki kibazo bukizi.
Mupenzi Narcisse, Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yagize ati “Turi kubikurikirana”.
Mu mwaka wa 2022 ubushakashatsi bwa RGB bugamije kureba uko abaturage bishimira imiyoborere n’ imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye bwagaragaje ko, Akarere ka Nyamasheke ari kamwe mu turere turimi ingeso yo guha abaturage serivisi iciriritse.
Abaturage 71.2% bagaragaje ko babwirwa nabi, 70.0% bakwa ruswa naho 74% bakarenganywa 78.9% bemeza ko ababaha serivisi batababonera igihe.