Ibijumba bikungahaye ku cyitwa ‘bêta-carotène’, ari na yo ituma biryoherera. Iyo bêta-carotène umubiri w’umuntu urayikoresha ukayikuramo vitamine A. Ibijumba bikize cyane ku byitwa ‘antioxydants’, birinda umuntu gusaza vuba. Ibijumba kandi ni isoko ya vitamine zitandukanye zikenewe mu mubiri w’umuntu. Muri zo harimo vitamine B6, B2, B5 na C. Byifitemo kandi ubutare bwa ‘cuivre na manganese’.
Ibijumba muri rusange bifite ibyiza byinshi
1. Ibijumba ni ikiribwa cyiza ku bantu bwarwaye indwara ya Diyabete, kuko byifitemo isukari y’umwimerere igenda ikaringaniza isukari iri mu maraso.
2. Ibijumba bifasha mu migendekere myiza y’igogora kuko bikungahaye ku byitwa ‘fibres’ bifasha mu nzira y’igogora .Ibijumba kandi birwanya impatwe, bikanarinda kanseri y’urura runini.
3. Ibijumba byongerera umubiri ubudahangarwa kuko byifitemo vitamine D, iyo vitamine D ikomeza amagufa, amenyo, igafasha imitsi, uruhu, ikanatuma umuntu agira imbaraga.
4. Ibijumba bituma umutima ugira ubuzima kuko ibijumba byifitemo ubutare bwa ‘potassium’ igenda igasenya ibyitwa ‘sodium’ bishobora gutuma umutima ugira ibibazo. Ikindi kandi, ibijumba bigira vitamine B6 ikumira impanuka zo guturika imitsi yo mu mutwe (AVC), kuko bituma umutima ukora neza.
5. Ibijumba bifasha mu mikurire y’umwana ukiri mu nda kuko bikungahaye ku cyitwa ‘acide folique’, kandi abagore batwite bakenera iyo ‘acide folique’ kuko ituma umwana akura neza mu nda.
6. Ibijumba bikize kuri vitamine C : Vitamine C irakenewe mu mikorere myiza y’umubiri w’umuntu muri rusange.
7. Ibijumba birwanya ‘anémie’ kuko bikungahaye cyane ku butare bwa ‘fer’. Iyo fer ni yo ifasha umuntu, ikamurinda guhura n’ikibazo cyo kubura amaraso.
8. Ibijumba bifasha abakobwa cyangwa abagore bajya mu mihango bakababara kuko byifitemo ubutare bwinshi bwa ‘manganèse na fer’, ibyo rero bifasha abagira imihango ibababaza.
9. Ibijumba bituma umuntu agira umusatsi mwiza kubera ‘bêta-carotène’ iba mu bijumba kandi nyinshi, ituma imisatsi imera kandi ikanakura neza, ikayirinda kwangirika.
Ku rubuga www.topsante.com bavuga ibyiza byo kurya ibijumba, ariko bakongeraho n’ibyiza byo kurya ibibabi byabyo. Bavuga ko nubwo ibibabi by’ibirayi byo byigiramo uburozi, bitaribwa, ibibabi by’ibijumba byo ni byiza kandi biraribwa nk’izindi mboga, kandi byifitemo intungamubiri nyinshi.