Police FC yashyize iherezo ku nzozi za Gasogi United ya KNC

Gasogi United yari ifite amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma kuko yari yatsinze umukino ubanza, yatsinzwe na Police FC kuri penaliti 3-4 nyuma y’uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mukino ibiri.

Ibi byabaye mu mukino wa kabiri w’Igikombe cy’Amahoro wakiriwe na Gasogi United FC kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Mata 2024.

Ni umwanya utahiriye Gasogi United kuko yasezerewe kuri penaliti 3-4 nyuma y’uko Mbirizi Eric, Muderi Akbar na Iradukunda Kabanda Serge bazihushije ndetse na Niyonsaba Eric, na Sumaira Moro bagahusha iza Police FC.

Umukino wa nyuma uzahuza Police FC na Bugesera FC yasezereye Rayon Sports iyitsinze ibitego 2-0 mu mikino ibiri, ku wa 1 Gicurasi 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *