Kamonyi: Hifashishijwe imashini mu gushakisha abakozi ba Koperative bagwiriwe n’ikirombe

Mu bakozi batatu ba Koperative KOMIRWA ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kagari ka Gishyeshye mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi bagwiriwe n’ikirombe, umwe muri bo yakuwemo akiri muzima kuri uyu wa Mbere.

Mu masaha y’igitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 22 Mata 2024,nibwo aba bantu uko ari batatu barimo Bucyanayandi Evariste na Niyitegeka Etienne ndetse na Twizeyimana Emmanuel bagwiriwe n’ikirombe.

Gusa kuri uwo mugoroba ahagana ku saa kumi n’ebyiri nibwo uwitwa Bucyanayandi Evariste, we yakuwe mu kirombe ari muzima.

Meya w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yakuwemo ari muzima ndetse abandi babiri bakomeje gushakishwa.

Ati “Yego yakuwemo nimugoroba akiri muzima ajyanwa kwa muganga abandi babiri baracyashakishwa.”

Yaboneyeho kwihanganisha imiryango y’abaguye muri iki kirombe anaboneraho gusaba abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kubahiriza amabwiriza agenga ubucukuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *