Ubwinshi bw’abari kugura amatike bwatumye igitaramo cya Israel Mbonyi cyimurwa

Igitaramo cya Israel Mbonyi gitegerejwe kubera mu Bubiligi, cyimuwe aho cyari kubera ku mpamvu z’ubwinshi bw’abari kugura amatike, gishyirwa mu cyumba kinini kurusha icyari cyateganyijwe.

Igitaramo cya Israel Mbonyi gitegerejwe ku wa 8 Kamena 2024, byari byatangajwe ko kizabera ahitwa Birmingham Palace ari naho yari yataramiye umwaka ushize.

Icyakora bitewe n’uburyo amatike yo kwinjira muri iki gitaramo akomeje kugurwa ku bwinshi, Justin Karekezi usanzwe ari Umuyobozi wa Team Production itegura ibitaramo bikomeye mu Bubiligi, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bahisemo kucyimurira mu cyumba kinini kurusha icyari cyagenwe.

Ati “Kugeza uyu munsi amatike akomeje kugurwa ku bwinshi, icya mbere aya VIP yari yashize ku isoko n’andi bigaragara ko hasigaye make cyane nyamara agikenewe n’abakunzi ba Israel Mbonyi, nyuma yo kwimura igitaramo n’umubare w’amatike wari washyizwe ku isoko wongerewe.”

Icyumba cyajyanywemo igitaramo cya Israel Mbonyi kizwi nka Docks cyangwa ‘Dome Events Hall’ mu Mujyi wa Bruxelles.

Kuva himuwe igitaramo, amatike ya VIP ari kugura ama-euro 50 yongeye gusubizwa ku isoko mu gihe mbere yari yashize ndetse n’asanzwe y’ama-euro 30 nayo akaba ari kugurishwa.

Israel Mbonyi agiye kongera gutaramira mu Bubiligi nyuma y’igihe gito ahakoreye igitaramo gikomeye mu 2023, cyane ko yagiye kujya ku rubyiniro amatike arenga 2000 yashize ku isoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *