Nyuma y’imyaka 11,ikipe ya Bugesera FC yateguje Rayon Sports agahinda nkako yayiteye muri 2013 ubwo yayisezereraga mu gikombe cy’Amahoro rugikubita.
Iyi kipe yo mu ntara y’Iburasirazuba yakoze agashya ubwo yari mu cyiciro cya kabiri itsinda Rayon Sports yari iya mbere mu Rwanda icyo gihe ibitego 2-1.
Bugesera FC ibinyujije ku rubuga rwa X yateguje Rayon Sports kuyitera agahinda nkako ubwo baraba bakina umukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024.
Bugesera FC yagize iti: “Bavandimwe ba Rayon Sports
turabaramukije!!
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23/04/2024 ni umunsi amateka azongera kwisubiramo nka tariki ya 27/3/2013 ubwo Bugesera FC yabasezereraga mu gikombe cy’Amahoro.
Nyuma yo gutsinda iyi kipe muri shampiyona kuwa Gatandatu,Umutoza Mette yavuze ko muri iyi minsi bagowe cyane n’imvune zitunguranye ziri gutuma batitwara neza gusa yibutsa aba bakinnyi kwemera kubabara ariko bagatsinda.
Ati “Nari nizeye neza ko nza gutsinda ibirenze uko twatsinze. Muri iyi minsi turi kurwara cyane sinzi uko nabivuga kuko hari abakinnyi bafite imvune. Manu [Emmanuel Mvuyekure] yahise na we avunika.
“Hari igihe uhita ubaza Imana kuki ibi biri kutubaho? Ubushize twatsinzwe igitego 1-0 n’abatagize icyo bakora. Gusa ibyo byose iyo wizera ibibaho mu buzima cyangwa igihe kiragera ukabinyuramo.”
Kwshyura iki gitego ndetse bakarenzaho n’ikindi, bigaragaza ko abakinnyi bagiye kwitegura neza umukino utaha nk’uko Mette yabigarutseho.
Ati “Ubu rero babonye ibyo bakoreye niyo mpamvu bigiye kubongerera imbaraga zo gutegura akandi kazi tugomba kurangiza mu minsi itatu iri imbere. Turiteguye kuko ndabizi iyi kipe niyo tuzongera tugahura. Iyo tuza no gutsindwa uyu munsi byari kutuzamura mu bundi buryo, agahinda twari kugira n’ibindi nk’ibyo.”
“Bagomba kubabara igihe batsinzwe kandi bikabongerera imbaraga. Iyo ukinira abafana benshi nk’abo dufite uba usabwa byinshi ntabwo ari kimwe no kujya gukora akazi ko mu biro. Buri gihe iyo dukinnye na Bugesera uribaza uti kubera iki bitubaho? Turakina, tugahatana ndetse tugakora buri kimwe ariko bikarangira twibaza uko bigenze. Bugesera FC iradutungura.”
Julien Mette yongeyeho ko mu mukino ukurikira azaba afite Kalisa Rashid, Mvuyekure Emmanuel na Bugingo Hakim ariko Mitima Isaac na Rudasingwa Prince bakaba batazawugaragaraho.