Umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’icyumweru cyose abantu bibabaza aho yaba aherereye.
Kuri uyu wa mbere taliki 15 Mata 2024 nibwo uyu Perezida Felix Tshisekedi yagaragaye ari mu ri Kiriziya ya Notre Dame de Fatima iri ku murwa mukuru Kinshasa ahaberaga misa yo gusabira se wabo, Musenyeri Gerald Mulumba umaze imyaka ine apfuye aho yazize icyorezo cya COVID-19.
Ku Cyumweru taliki ya 7 Mata nibwo hasohotse inkuru yavugaga ko Perezida Tshisekedi yagiye mu gihugu cyo hanze ariko icyo gihugu nticyigeze gitangazwa. Gusa mu mafoto Perezidansi ya Kinshasa yashyize hanze agaragaza uyu mukuru w’igihugu yifatanyije n’abandi bakirisitu ariko asa n’ufite intege nkeya.
Ku italiki ya 7 kandi nibwo Radio na Televiziyo y’u Bubiligi (RTBF) yatangaje ko Perzida Tshisekedi yaba ari i Kigali mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Gusa yaje kuvuguruza aya makuru nyuma yo kunyomozwa na Tina Salama usanzwe ari umuvugizi wa Perezida Tshisekedi.
Ibiro Ntaramakuru bya Congo (ACP), bibinyujije ku rukuta rwabyo rwa X, uwo munsi byo byatangaje ko Perezida Tshisekedi yaba yagiriye uruzinduko mu gihugu cy’u Buholandi ariko ubwo butumwa ntibwamazeho igihe kuko bwaje gusibwa kuri X.
Perezida Tshisekedi yaherukaga kugaragara mu ruhame kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize aho yagaragaye ari mu muhango wo kwiyunga kw’Abanyekongo bo mu bwoko bw’aba Teke n’aba Yaka bari bamaze igihe mu makimbirane yitwaje intwaro.