Umunyamakuru Kakooza Nkuliza Charles (KNC) akaba na Perezida w’ikipe ya Gasogi United yavuze ko ikipe ye iri mu bihe bikomeye aho bagomba gutwara igikombe cy’Amahoro byanze bikunze, ndatse byaba no gusatura inzovu bakayikuramo, yavuze ko nabyo babikora.
Ibi KNC yabitangaje nyuma y’uko ikipe ya Gasogi United itsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri cy’Igikombe cy’Amahoro aho umukinnyi Muderi Akbar yatsinze iki gitego ku munota wa 12 w’umukino mu mukino waberaga kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Kabiri taliki 16 Mata 2024.
Mu kiganiro KNC yagiranye n’itangazamakuru ubwo umukino wari urangiye, yagize ati: “Ntekereza ko iyi match twakagombye kuba twarangije kuko twarase ibitego ubona bitaratwa mu gice cya mbere n’icya kabiri. Iyo umunsi uba mwiza kuri twe, twari kuba twayirangije ku bitego bitatu, ariko uko biri kose ni intsinzi ntabwo ari bibi.”
“Dufite umukino wo kwishyura uzaba utoroshye kuko Police FC izatanga ibyo ifite byose. Ariko muri uku gushaka gukina byanze bikunze ntizataka ngo inugarire, umukino uracyari 50/50 ariko dufite amahirwe ko tuzakinira mu rugo no gutsinda igitego cyo hanze. Tuzakoresha uburyo bushoboka bwose”.
KNC kandi yavuze ko nta kindi kintu cyihishe inyuma yo gutsinda amakipe akomeye nka APR FC ndetse na Police FC, avuga ko yizera umupira kandi ko ibyo yizera ari byo ashyira mu bakinnyi be.
Abajijwe niba abakinnyi be badasuzugura amwe mu makipe yo mu Rwanda, kubera ko atsinda amakipe akomeye ndetse ntanamwinjize igitego nyamara bahura n’amakipe yitwa ko yoroshye akamutsinda, KNC yagize ati: “Abakinnyi bo mu Rwanda bari ku rwego rujya kumera kimwe, buriya igitandukanye ni motivation”.
Abajijwe niba azatwara igikombe cy’Amahoro nyuma y’umukino umuteza intambwe umugeza ku mukino wa nyuma, KNC yagize ati: “Icyo ntekereza cyo umukino wa nyuma nzawukina”.
Muri iki kiganiro KNC yasoje avuga ko niyo igikombe cyaba kiri mu nda y’inzovu, bazayisatura bakagikuramo bakagitwara.