Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki ya 15 Mata 2024 ubwo umunyamideri Isimbi Alliance umaze kwamamara nka Alliah Cool yageraga ku kibuga cy’i ndege i Kanombe avuye mu bihembo bya ,East Africa Entertainment Award’ aho yasanze abanyamakuru bamutegereje ariko byaje kurangira batandukanye nabi kubera ibisubizo yagiye atanga ku bibazo bamubazaga.
Muri ibi bihembo bya East Africa Entertainment Awards byatanzwe ku cyumweru taliki ya 14 Mata, Alliah Cool yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa sinema ariko unakora ibikorwa bifitiye sosiyete akamaro.
Ubwo yari abajijwe inzira byanyuzemo kugira ngo yegukane igihembo yabonye, Alliah Cool yasubije ati: “Byanyuze mu zihe nzira? Urumva byaranyuze mu zihe nzira? Hari ku kagoroba mva mu rugo nza hano i Kanombe ndangie njya mu ndege njya gutwara igikombe. Si inzira yambajije?”.
Alliah Cool usanzwe ari mu ihuriro ry’aba ambasaderi ba Loni b’amahoro, International Association of World Peace Advocates (IAWPA) yavuze ko yari yifitiye icyizere. Ati: “Narebaga nk’abantu duhanganye, nareba nanjye uri Ambasaderi, nkavuga ngo kano kantu gahita kabakubita kakabashyira hasi”.
Alliah Cool uheruka no gukura igihembo muri Nigeria yabajijwe ibanga arimo gukoresha cyangwa se niba yaba atari guca mu gikari. Yasubije ati: “Ikintu cyose nkora hatarimo ukuboko kwanjye ntabwo cyacamo. Nawe ikintu cyose ukora hatarimo ukuboko kwawe ntabwo cyacamo. Uko kuboko harimo gukora cyane, maze imyaka irenga 10 muri uru ruganda”.
Abajijwe filime yatwaye yaba yaramuhesheje amahirwe, yagize ati: “Ni iyihe filime? Wakabaye uzi igihembo negukanye. Ni icy’umukinnyi none birangiye umbajije filime!”
Umunyamakuru amubajije kuri ibi bihembo bya East Africa Entertainment Awards, Alliah Cool yahise amuca mu ijambo ati: “Bikaba bikubabajeho iki nk’umunyamakuru? Mwakabaye mwishimye mwumva twatwitse kuko bino bintu nibwo bwa mbere bibayeho”.