Uwahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda yageze mu rugo rwe ahita yirasa arapfa

Mugiraneza Wellars alias CACANA, wari utuye mu kagari ka Gasoro mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, biravugwa ko yirashe bitewe nuko umukozi we yamusambanyirije umugore.


Mugiraneza wakoreraga kompanyi icunga umutekana yitwa ISCO aho yacungaga ibigega by’amazi bya WASAC biri mu mudugudu wa Nyamazi, mu kagari ka Mpanga mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere.

Ubwo yari avuye mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu CACANA yaraje asanga umukozi we wo murugo yarashakanye n’umugore we ndetse n’imitungo yaguzwe mu mafaranga nyakwigendera yohererezaga umugore ubwo yari kuri mission yose yanditse mu mazina yuwo mukozi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yatangaje ko uyu mugabo yirashe kubera ibibazo yari afite mu muryango.

Gusa, Mayor Ntazinda ntiyavuze ibyo bibazo, ngo byose biri mu iperereza. Yagize ati “RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri.”

About Honore MIZERO

MiZERO Honore is a news reporter, Videographer, And Video editor

View all posts by Honore MIZERO →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *