Ibyishimo ni byose ku bakinnyi b’ikipe ya AS Kigali kubera ibyo ikipe yabo yabakoreye mbere yo guhura na APR FC

Abakinnyi ba APR FC bitegura guhura n’ikipe y’Ingabo z’Igihgu bahembwe amafaranga y’ukwezi kumwe muri ane y’ibirarane ubuyobozi bw’ikipe yabo bubabereyemo.

Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru kiravuga ko aba bakinnyi bakibona aya mafaranga bahise batangira gukora imyitozo mu gihe hari hashize icyumweru baranze kwitoza. Ubu bakaba biteguye kuza gucakirana na APR FC mu mukino w’ikirarane uraza kubahuza kuri uyu wa mbere taliki ya 15 Mata 2024 saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium.

Ni umukino uza kuba ukomeye ndetse utegerezanyijwe amatsiko na benshi mu bakunzi ba ruhago, cyane cyane abakunzi ba APR FC kuko iyi kipe y’Ingabo z’igihugu niramuka iwutsinze iraba yegukanye bidasubirwaho igikombe cya shampiyona ku nshuro ya gatanu yikurikiranya.

Gusa nubwo bimeze bityo, ikipe ya AS Kigali nayo ntiyiyoroheje kuko muri iyi myaka ya vuba yakomeje kunanira APR FC aho ikipe y’Ingabo z’Igihugu iheruka kutsinda ikipe y’Umujyi muri shampiyona ya 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *