Umuti w’inkorora wagenewe abana wahagaritswe mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, cyatangaje ko gihagaritse ikwirakwizwa ry’umuti nimero 329304 Benylin Paediatric Syrup uvura inkorora n’ibimenyetso byayo birimo kugira umuriro no gufungana.

Ibi Rwanda FDA yabitangaje nyuma y’uko uyu muti nanone uhagaritswe n’ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa mu gihugu cya Nigeria (NAFDAC) gitangaje ko uyu muti utujuje ubuziranenge kubera ko ufite igipimo kiri hejuru cy’ikinyabutabire cya Diethylene Glycol.

NAFDAC yagaragaje ko zimwe mu ngaruka ziterwa n’iki kinyabutabire, harimo;  kuribwa mu nda, kuruka, kwituma nabi, kuribwa mu mutwe, kwihagarika nabi no kwangirika impyiko ku buryo umwana wawuhawe ashobora kugera aho abura ubuzima.

Dr Emile Bienvenue, Umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA yasobanuye ko bahaaritse iyi nimero y’umuti wa Benylin bagendeye ku byavuye mu myanzuro ya NAFDAC, asobanura ko ariko bo nta raporo barabona ku ngaruka z’uyu muti.

Uyu muti wakozwe n’uruganda rwa Johnson&Johnson rwo mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2021, ukaba wari kuzasaza muri uku kwezi kwa Mata 2024 aho wari ugenewe guhabwa abana bafite imyaka kuva kuri ibiri kugeza kuri 12 y’amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *