Uganda: Umugabo wacuruzaga abana yakatiwe igifungo cy’imyaka 16 nyuma yo gufatanwa abarenga 30

Urugereko rw’urukiko rukuru rwa Uganda rwakatiye igifungo cy’imyaka 16 umugabo witwa Muhammad Walusansa Muzaaya nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucuruza abana.

Uyu mugabo yatawe muri yombi mu mwaka wa 2013 ubwo hatangwaga amakuru ku buyobozi yavugaga ko aho yari atuye ku kirwa kiri mu mazi, hagaragaraga abana 39 bose birirwa mu mirima ye bamuhingira kandi ntibajye ku ishuri.

Ubwo iperereza ryatangiraga gukorwa, ryasanze muri abo bana bose uko ari 39, icyenda nibo Muzaaya yabyaye naho abandi 30 na we ubwe ntiyari azi imyirondoro yabo.

Ubwo yabazwaga impamvu atajyana abo bana mu ishuri, Muzaaya yavuze ko bitari ngombwa ko abajyana ku ishuri ngo kuko we ubwe yabiyigishirizaga. Ariko iperereza ryagaragaje ko uyu mugabo nta bumenyi afite bwo kwigisha abo bana uretse inyigisho z’idini rya kiyisilamu yabahaga.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko inyigisho uyu mugabo yahaga aba bana zizwi nka ‘Asalaf’ ari inyigisho zitangwa n’imitwe y’iterabwoba igendera ku matwara akaze y’idini ya Islam, nka; Al Qaeda na ADF ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ubushinjacyaha bugakomeza buvuga ko aba bana bahabwaga izi nyigisho hagamijwe kuzabajyana mu mutwe wa ADF muri Congo ngo na cyane ko ababyeyi ba bamwe muri abo bana ariho baba.

Hashingiwe ku bwumvikane Muhammad Walusansa Muzaaya yagiranye n’ubushinjacyaha, ntabunanize akemera ibyaha byose aregwa, byatumye yoroherezwa ibihano mu rubanza rwasomwe kuri uyu wa 11 Mata 2024, uyu mugabo ahanishwa igifungo cy’imyaka 16.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *