Ubushakashatsi: Abaturarwanda bagera kuri 30% bagerwaho n’umwotsi w’itabi aho batuye

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo, Non-Communicable Disease Alliance ku bufatanye na Minisante mu mwaka wa 2023 bwagaragaje ko Abaturarwanda bagera kuri 30% bagerwaho n’umwotsi w’itabi aho batuye, kabone yewe n’ubwo baba batarinywa. Bikemezwa ko ibi bishobora kubagiraho ingaruka nk’iz’umunywi waryo.

Ni ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba ingaruka zituruka ku kunywa inzoga n’itabi mu Baturarwanda, n’uruhare rwabyo ku bibasirwa n’indwara zititabwaho ndetse hagamijwe kugira ngo ayo makuru yose agenderweho mu gukumira izo ngaruka.

Muri izo ngaruka harimo nko kuba abana bahumeka umwuka w’itabi ry’amasegereti baba bashobora kugira indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero cyangwa bagapfa bakiri bato.

Abahumeka uwo mwotsi w’itabi kandi bashobora kwibasirwa n’indwara zitandukanye zirimo; indwara z’umutima, kanseri, diabetes, umuvuduko w’amaraso, indwara z’ubuhumekero, n’izindi.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku basaga ibihumbi 7 bari hagati y’imyaka 18 na 29 bugaragaza ko Abaturarwanda 29,3% bagerwaho n’umwotsi w’itabi aho batuyenaho 13% bagerwaho nawo mu kazi aho bakorera, mu gihe Abaturarwanda 5,6% ari bo banywa itabi.

Ibindi nuko Abaturarwanda 4,5% bavuze ko bigeze kunywa itabi niyo byaba inshuro imwe, mu gihe muri aba abagabo aribo benshi batangaje ko banyweye ubwoko ubwo ari bwo bwose bw’itabi.

Abaturarwanda 41,9% batangaje ko banyweye ibisindisha birimo n’inzoga mu mwaka wa 2023, mu gihe 12,5% babinywaga buri munsi naho 30,8% bavuze ko babinyweye mu minsi 30 mbere y’uko ubushakashatsi butangira.

Abaturarwanda 6% bavuze ko bahabwa icyo kunywa inshuro esheshatu cyangwa se kuzamura bakiri ahantu hamwe. Urugero; niba umugabo yagiye mu kabari bakamuha icupa rya byeri, bisobanuye ko bamwongeza andi atanu cyangwa se kuzamura akiri muri ka kabari.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *