REB yatangaje ko abanyeshuri basaga miliyoni 4 bagiye guhabwa ibitabo bivuga ku mateka ya Jenocide

Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB) rwatangaje ko mu mwaka w’amashuri utaha wa 2024-2025 hagiye gukwirakwizwa ibitabo bivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, bikazahabwa abanyeshuri basaga miliyoni 4 barimo abiga mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.

Ubwo hamurikwaga igitabo cyiswe ‘The Genocide Against The Tutsi Explained to Its Children’ cyashyizwe ahagaragara na REB hamwe n’umwanditsi wacyo Rurangwa Jean Marie Vianney kuri uyu wa 11 Mata 2024, REB yatangaje ko amashuri 4842 arimo ay’inshuke, abanze n’ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga y’igihe gito (TVET), ariyo azahabwa ibyo bitabo aho abanyeshuri bagera kuri 4 159 782 biga muri ibyo byiciro byose bazagerwaho n’ibyo bitabo.

Ni gitabo gishishikariza ababyeyi n’abarezi mu kwimakaza kurushaho gusobanukirwa ibyabaye mu mateka, Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, bo kubisobanurira abana.

Iki gitabo cyanditswe mu buryo bw’ibiganiro harimo n’ibisubizo ku bibazo bitandukanye by’abana bibaza, aho umwanditsi w’iki gitabo yifashishije inkuru agaragariza abana amateka y’inzibutso zifite amateka akomeye zo hirya no hino mu gihugu.

Muri izo nzibutso harimo urwa Nyamata mu Bugesera, urwa Kigali ku Gisozi, urwa Murambi, n’urwa Bisesero zamaze kwandikwa mu murage w’Isi, aho zemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).

Umuyobozi mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelso yavuze ko icyo gitabo kizafasha mu bukangurambaga bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu mashuri.

Ivomo: IMVAHO NSHYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *