Ngororero: RIB yataye muri yombi abantu batandatu bakurikiranyweho kwica umubyeyi wasabaga indezo

Urwego rw’Igihugu cw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu batandatu barimo umwarimu, bakurikiranyweho kwica umukobwa wabyaranye n’umwe muri abo bafunzwe bamuziza gusaba indezo.

Ubugizi bwa nabi bwo kwica uwo mukobwa bwabereye mu kagari ka Vuganyana, mu murenge wa Nyange ho mu karere  ka Ngororero ku italiki ya 22 Werurwe 2024. RIB ikavuga ko abakekwaho kubikora batawe muri yombi  ku italiki 27 Werurwe 2024 aho bakurikiranyweho icyaha cyo kwica ndetse n’ubufatanyacyaha mu kwica.

Uwishwe ni Nyirakanani Claudine w’imyaka 42, wabyaranye n’umwe muri abo batawe muri yombi aho bikekwa ko bamwambuye ubuzima kugira ngo adakomeza kwaka indezo y’umwana. Ndetse mu bafunzwe harimo n’umwarimu wigisha mu mashuri abanza.

Dr Murangira B.Thierry ni umuvugizi wa RIB, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iperereza ryatangiye kandi ririmo kugaragaza ko ubwo nyakwigendera yaburanaga n’uwo babyaranye akamutsinda ku bijyanye n’indezo y’umwana, uwo babyaranye afatanyije n’umugore we, batangiye kujya bandikira nyakwigendera ubutumwa bugufi bamutera ubwoba.

Dr Murangira B.Thierry kandi akomeza avuga ko bibabaje kubona umuntu avutsa undi ubuzima kugira ngo adatanga indezo. Akavuga ko RIB itazihanganira uwo ari we wese uzakora  ubugome nk’ubwo. Ndetse yanavuze ko bigayitse kubona umugambi nk’uwo waracuzwe n’abantu babiri, bakawushishikariza abandi ntihagire utanga amakuru.

Umuvugizi wa RIB yasabye Abanyarwanda muri rusange kudahishira icyaha icyo aricyo cyose no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha nk’ibi bikumirwe hakiri kare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *