Goma: Umusirikari yarashe umumotari, FARDC ibuza Wazalendo kwinjirana imbunda mu mujyi

Amakuru ava mu mujyi wa Goma, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo aravuga ko umuntu bikekwa ko ari umusirikari wa Leta ya Congo yarashe umumotari ubwo yari kuri moto agenda mu muhanda ahita ahasiga ubuzima.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 13 Mata 2024, bibera ahitwa Nyabushongo muri komini ya Karisimbi mu mujyi wa Goma.

Ntiharamenyekana icyateye uyu musirikari gukora aya mahano, ariko amakuru avuga ko bagenzi be bahise bamufata bamushyikiriza ubutabera.

Ikibazo cy’umutekano mu mujyi wa Goma gikomeje kurushaho kuba nabi aho kuri uyu wa Gatandatu nanone ahitwa Kiziba 2 hatoraguwe umurambo w’umugore hakaba hataramenyekana icyamwishe.

Mu gihe cy’iminsi 10 gusa mu mujyi wa Goma hamaze kwicwa abarenga 14, aho bamwe muri bo bicwa barashwe. Ibi bikaba byatumye ubuyobozi bw’igisirikari cya Congo (FARDC) bubuza urubyiruko rwahawe imbunda ruzwi nka Wazalendo kuzinjirana muri uyu mujyi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *