Dore amwe mu magambo umukobwa ushaka kukubenga akoresha

Kimwe mu bintubikunze kugora abakobwa ni ukwerura ngo abwire umusore ko atamukunze, usanga bagerageza gushaka indi mvugo bakoresha bagamije kumvikanisha ko batakwanze ahubwo ko batiteguye guhita bajya mu rukundo n’umuntu uwo ariwe wese.

Muri iyi nkru tugiye kurebera hamwe amwe mu magambo bakoresha;

1. Ntekereza ko uri nka musaza wanjye

Mu gihe umukobwa wifuzaho ko akubera umukunzi akubwiye gutyo, jya umenya ko ibyo gukundana na we biri kure nk’ukwezi kuko nyine umuntu ntiyakundana na mushiki we.

2. Ndacyari umwana

Nubwo bimenyerewe ko abasore bakunda abakobwa baruta, ariko burya iyo umukobwa akubwiye ko akiri umwana aba aguhakaniye kuko aba ashatse kuvuga ko wowe uri mukuru aho agufata nk’umubyeyi.

3. Singukunda muri ubwo buryo

Ibi umukobwa abivuga akenshi nko mu gihe mwagana cyangwa mukorana ashaka kukubwira ko agufata nk’abandi bagenzi be. Mu gihe umukobwa akubwiye iri jambo, jya umenya ko ashatse kukubwira ko atakwiyumvamo.

4. Nta gahunda ndafata

Mu gihe usabye umukobwa ko mukundana akakubwira ko nta gahunda arafata, nushake uzamureke kuko burya biba bisobanuye ko hari abandi basore benshi bakundana ariko na none baba batarabifataho umwanzuro. Ibi rero bituma adashobora kuguhakanira kuko aba akwibikiye, ashobora kukwemerera mu gihe ahandi byanze.

5. Mfite indi nshuti y’umuhungu

Ibi byo nta kubishidikanyaho, iyo umukobwa atagira ingeso mbi yo gutendeka, kandi akaba afite inshuti y’umuhungu yizera ahita agukurira inzira ku murima.

6. Sinjya nganira n’abahungu aho niga/nkorera

7. Ntituri ku rwego rumwe urandenze

8. Mpugiye ku kazi kanjye/ amashuri yanjye

9. Ntabwo nzashaka

10. Tube inshuti bisanzwe

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *