Pastor Rutayisire yahishuye icyamubabaje cyane ku banyamadini nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Pasteur Antoine Rutayisire avuga ko mu bintu byamubabaje nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo kubona abanyamadini barakomeje gutanga inyigisho nk’uko byari bisanzwe mu gihe hari imitima myinsi yari ikomeretse.

Pasteur Rutayisire ku bwe avuga ko iyo umuntu agiriwe nabi akomeretswa n’ibyo yakorewe ariko nanone n’uwagize nabi agira ibikomere yiteye we ku giti cye kuko ahorana ikimwaro n’ipfunwe ry’ibyo yakoze, bityo abavura ibikomere bakaba bari bakwiriye gukoma urusyo bagakoma n’ingasire.

Mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’Itangazamakuru mu Rwanda, RBA, Rutayisire yagize ati; ‘Icyanteye umujinya ni ugukomeza ibintu nk’uko byahoze mu gihe abantu bakomeretse. Kubona twarasohotse muri Jenoside, abantu bariciwe mu nsengero, twarangiza tugakomeza nk’aho nta cyabaye byanteye umujinya’.

Pastor Rutayisire kandi yemera ko imyemerere ndetse n’imizerere hari uruhare rukomeye byagize mu gusaba imbabazi ndetse no kuzitanga, gusa agasanga hari ibitarakozwe icyo gihe kandi akemeza ko bizavunana kuko bitakozwe ku gihe cyabyo.

Ati; ‘Usanga kwizera kw’abantu byarabyaye umusaruro. Byaduhaye icyitegererezo kitubwira ko ibyo tubikoze umusaruro wavamo. Icyo dukeneye ni ukubona u Rwanda rukira. Hari ibyo twashoboraga gukora tutakoze, kandi kuba tutarabikoze mu gihe cyabyo, bizatuvuna’.

Pastor Rutayisire kandi yavuze ko abona urugendo rw’isanamitima rukigoye ngo kuko usanga bamwe mu bayobozi; yaba ab’amadini cyangwa abo mu nzego za Leta basabwa guha serivise ababateye ibikomere bityo bikabasaba gushinyiriza.

Ati; ‘Biravuga ngo azongera ashinyirize. Hari abantu bazarira kera, batagihura n’abantu. ,bona abantu tungana bari mu myaka 60 dusigaye dukumbura kuvuga ibyo tutigeze tuvuga. Hari abo amarangamutima azajya agaruka ntitunamenye ko ari byo’.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *