Muhanga; Abagizi ba nabi binjiye mu rugo basanga umugore n’umugabo mu cyumba barabatema

Umugabo n’umugore bo mu karere ka Muhanga batewe n’abagizi ba nabi babasanze mu cyumba mu gicuku barabatema ku buryo babakomerekeje ndetse babasahura ibikoresho byo mu nzu ndetse n’amafaranga bari bafite.

Urugo rwatewe ni urwa Habumuremyi Theoneste w’imyaka 42 na Uwamahoro Josiane w’imyaka 30 batuye mu mudugudu wa Rugarama, akagari ka Gafumba mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga, amakuru akavuga ko batewe mu masaha ya saa munani z’ijoro mu ijoro ryakeye kuri uyu wa gatandatu taliki 6 Mata 2024.

Bamwe mu baturage batabaye muri iryo joro babwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko batabaye ariko bagasanga abao bagizi ba nabi bamaze kugenda bagasiga batemaguye umugabo ndetse n’umugore bakanatwara bimwe mu bikoresho byo mu nzu ndetse ngo bagatwara n’agakapu karimo amafaranga ibihumbi 300 y’u Rwanda.

Aba baturanyi b’uyu muryango bavuga ko umugabo yatemwe mu mutwe ndetse n’amaboko naho umugore atemwa mu mpanga maze agize ubwoba niko kubahereza agakapu karimo amafaranga, maze ngo binjira mu cyumba cy’abashyitsi bafata matela yari irimo barayitwara hamwe n’ibindi bikoresho by’ingenzi byo mu nzu.

Nshimiyimana Jean Claude ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye avuga ko bakimara kumenya aya makuru bihutiye kugera muri urwo rugo basanga umugabo n’umugoe batemwe, bihutira kubajyana kwa muganga ndetse kuri ubu umugabo akaba arembeye mu bitaro bya Kabgayi naho umugore akaba yavuwe agataha mu rugo.

Gitifu akomeza avuga ko kuri ubu hari abantu bane bamaze gufata bakaba bagiye kubashyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *