Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuri uyu wa Kabili taliki 9 Mata 2024, agaco k’amabandi yitwaje intwaro kishe karashe abasirikari babiri ba leta ya Congo, kanashimuta abaturage babiri bakomoka mu gihugu cy’u Bushinwa ndetse n’umushoferi wari ubatwaye arahakomerekera bikabije.
Ibi byabereye ku muhanda wa Kalemie-Kabimba mu ntara ya Tanganyika nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Kalemie, John Mutombo Kabanga nyuma yo gusura ahabereye aya mahano akemeza ko abo basirikari bishwe n’amabandi ataramenyekana.
John Mutombo avuga ko abashimuswe bari mu modoka yo mu bwoko bwa Jeep Land Cruiser, ariyo yari ibatwaye, bakaba basanze yaratobaguwe n’amasasu ngo ndetse n’intebe z’iyo modoka zikaba zuzuyeho amaraso.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2023 nibwo muri aka gace haherukaga gushimutirwa Umushinwa wari kumwe n’Umunye-Congo, gusa bikavugwa ko muri aka gace abashinwa bakunze kuhashimutirwa, iyi akaba ari inshuro ya cumi bahashimutiye abaturage b’Abashinwa.
John Mutombo Kabanga yasabye leta ya Congo gushyira imbaraga mu gukaza umutekano w’aha hantu ndetse bakongera ingabo zo ku butaka ku muhanda Kalemie-Kabimba kugira ngo abaturage babashe kugira umutekano usesuye.