Gicumbi: Uwarokotse Jenoside yaranduriwe imyaka anabwirwa amagambo amukomeretsa

Umugabo wo mu karere ka Gicumbi witwa Dusabimana Joseph yaranduye imigozi y’ibijumba mu murima wa Mukagatsinzi Claudine warokotse Jenoside yakorewe abatutsi, anamubwira amagambo mabii amukomeretsa.

Ikinyamakuru, Umuseke dukesha iyi nkuru kiravuga ko ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu, taliki 10 Mata 2024, bibera mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Bwisige, mu murenge wa Bwisige wo mu karere ka Gicumbi.

Amakuru avuga ko nyuma y’uko uyu mugabo aranduye imigozi y’ibijumba yaje guhura na Mukagatsinzi Claudine, amubajije icyamuteye gukora ibyo, undi amusubiza ko n’iyo amusanga ayitera yari kumutabamo ngo n’abo bafungishije bakoze Jenoside barafunguwe.

Dusabimana Joseph yahise ajya kwihisha akimara kuvuga ayo magambo kugeza ubu akaba arimo gushakishwa.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite yahamirije Umuseke iby’aya makuru.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *