Bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, umugore akiyima umugabo bashakanye mu gihe umugabo aba akeneye ko bahuza urugwiro bagatera akabariro. Izo mpamvu nizo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru;
- Gutakaza icyizere
Gutera akabariro ni iigikorwa abantu bakora kubera urukundo ruri hagati yabo, kandi bigasaba ko babanza guhuza ibyiyumviro kugira ngo basangire ibyishimo.
Umugore ashobora gutakariza icyizere umugabo we ku buryo urukundo yamukundaga rugabanuka ndetse rukagenda ruyoyoka kugeza nubwo kunoza inshingano z’urugo biba bitagishoboka.
2. Ikibazo cy’uburwayi
Umugore ashobora kuba afite uburwayi mu myanya y’ibanga maze agatinya ko aramutse ateye akabariro yababara. Hari ubwo icyo kibazo aba agifite ariko ntabashe kubigaragariza umugabo we, maze bigatuma amutera umugongo mu gihe bari mu buriri.
3. Igihe umugabo atazi kubimukorera neza
Abagore bamwe na bamwe bakunze gutangaza ko abagabo babo batabakorera nk’ibyo bifuza ngo bagere ku byishimo byabo bya nyuma. Ibi bituma bamwe bahitamo kwanga igikorwa cyo gutera akabariro kuko baba bazi ko nta byishimo benda gukuramo. Ibi kandi biviramo ingo zimwe na zimwe gusenyuka burundu.
Umuugabo wese ndetse n’umugore agomba kumenya ko ari ingenzi kuganira n’uwo mwashakanye kugira ngo munoze umubano wanyu.
Abagore benshi bakunze kwanga igikorwa cyo gutera akabariro kubera impamvu twavuze haruguru, ndetse kubera n’izindi mpamvu tutavuze ariko akenshi abantu babanye muri ubwo buryo usanga babanye nabi ndetse n’urugo rwabo ruri mu marembera.
Abagabo bakwiriye kumenya abagore babo, bakamenya ko kuba umugore yanze imibonano bidasobanuye ko yananiranye ahubwo ko impamvu ye ikwiriye kumvwa