Umunyerondo ukorera mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali aravugwaho gukubita umubyeyi witwa Nyiransengimana ndetse akamujugunya muri ruhurura igabanya umurenge wa Muhima, Kimihurura ndetse na Gikondo nyuma y’uko bahuraga uyu mubyeyi agemuriye abubatsi ubushera nk’uko asanzwe abujyana aho bubakira.
Amakuru avuga ko ubwo aba bombi bahuraga, umunyerondo yashatse kwaka Nyiransengimana akajerekani karimo ubushera, maze ngo bakomeza kukarwanira ariko umunyerondo abonye aganjwe ahirikira umubyeyi muri ruhurura aho abaturage bavuga ko basanze aryamye yavunitse umugongo, atabasha kwiyegura.
BTN TV dukesha iyi nkuru yagaragaje amashusho y’Imbangukiragutabara yahise ihagera maze uwo mubyeyi akurwa muri ruhurura ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.
Abaturage bavuga ko bifuza ko uwo munyerondo yakurikiranywa agahanwa n’amategeko.