Nyuma y’igihe bakorana nk’umugore n’umugabo gusa, Weasel yemeje Teta Sandra nk’umujyanama we (Manager) mushya mu bijyanye n’umuziki, uyu akaba ari no mu ikipe iri kumufasha gutegura igitaramo bise ‘Memories of Goodlyfe’ giteganyijwe ku wa 2 Kanama 2024.
Nyuma y’urupfu rwa Mowzey Radio witabye Imana mu 2018, Weasel baririmbanaga mu itsinda rya Goodlyfe, yagerageje gukorana n’abahanga mu kureberera inyungu z’abahanzi muri Uganda ariko ntibyamuhira.
Mu minsi ishize ni bwo Weasel yahamirije itangazamakuru ryo muri Uganda ko umugore we Teta Sandra ari we mujyanama mushya afite mu by’umuziki.
Mu kiganiro na IGIHE, Teta Sandra yavuze ko nubwo Weasel yabihamirije itangazamakuru ryo muri Uganda ejobundi, mu by’ukuri bamaze igihe ariko bakorana.
Ati “Ni uko yabikomojeho ari mu kiganiro n’abanyamakuru ariko mu by’ukuri rwose maze igihe kinini dukorana mu bijyanye n’umuziki we, wenda ubu nibwo mubimenye ariko njye twakoranye kuva cyera.”
Teta Sandra kugeza ubu ni umwe mu bari no gutegura igitaramo ‘Memories of Goodlyfe’ Weasel agiye gukorera muri Hotel Africana i Kampala aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 30UGX mu myanya isanzwe, ibihumbi 50UGX na miliyoni 3UGX ku meza ateye muri VIP.