Rulindo: Umugabo yimanitse mu mugozi nyuma yo kwica umugore we bapfaga amafaranga y’ubukwe

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi rishyira kuwa Mbere tariki 22 Gicurasi 2017, umugabo w’imyaka 22 wari utuye mu murenge wa Rukozo ho mu karere ka Rulindo yishe umugore we w’imyaka 30 amukebye ijosi hanyuma nawe ahita yimanika mu mugozi ariyahura arapfa.

Intandaro y’uko kwicana no kwiyahura ikaba ari amakimbirane bagiranye ashingiye ku mafaranga bari baremeranyijwe ko bazayakoresha mu mihango y’ubukwe bwo gusezerana imbere y’amategeko.

Uwo mugabo witwa Niringiyimana yishe umugore we witwaga Mukandayambaje Philomène, nyuma y’amezi ane gusa babana nk’umugabo n’umugore ariko mu buryo butemewe n’amategeko, gusa bakaba bateganyaga gukora ubukwe vuba ndetse amafaranga bari barageneye kubukoresha akaba ari yo yabaye intandaro y’ubwo bwicanyi.

Uyu muryango wari utuye mu mudugudu wa Gatwa wo mu kagari ka Bwimo mu murenge wa Rukozo wo mu karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, wari umaze igihe ufitanye amakimbirane nk’uko byemejwe na IP Gasasira Innocent, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

IP Gasasira Innocent, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yabwiye itangazamakuru ko Niringiyimana na Mukandayambaje bari bamaze igihe gito babana mu buryo butemewe n’amategeko.

Ariko uyu mugore akaba yari afite amafaranga yakuye iwabo bari barumvikanye ko bazayakoresha mu mihango y’ubukwe kuko bateganyaga gusezerana vuba.

Gusa uyu mugabo ngo yaje kuyakoresha batabyumvikanyeho bituma batangira gushwana no kugirana amakimbirane, iperereza rya Polisi rikaba ryaragaragaje ko ayo makimbirane ashobora kuba ari yo ntandaro yo kuba umugabo yarishe umugore we yarangiza nawe akimanika mu mugozi akiyahura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *