Umubyeyi witwa Mugwiza uri kubica ku mbuga nkoranyambaga yabwije Jacky ukuri amubwira ko atagombaga kwibasira umuryango wo kwa nyirasenge wamwakiriye ukamurera ariko kuri ubu akaba ashinja nyirasenge kugira uruhare mu buzima bubi abayemo.
Jacky umaze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga aho yamenyekanye nk’umukobwa wambara ubusa aho abenshi na we ubwe arimo bavuga ko ari indaya, amaze iminsi ashyira hanze umuryango wamureze ubwo yari amaze kuba imfubyi akavuga ko yafashwe nabi bikaba aribyo byatumye atiga akishora mu ngeso mbi bikarangira abayeho mu buzima bubi nk’uko abivuga.
Nyirasenge wa Jacky kuri ubu uba mu gihugu cya Canada, we avuga ko ubuzima bubi Jacky abayemo yabugizemo uruhare ngo kuko yatangiye ingeso mbi akiri umwana ngo kuko yajyaga gusambana n’abagabo bakuze afite imyaka 12. Akomeza amushinja kuba baramuhaga amafaranga yo kujya ku ishuri ntajyeyo ngo ahubwo akayagura itabi ubund akigira gusambana.