Inkindi Aisha usanzwe ari umwe mu bakobwa bakina filime mu Rwanda akomeje kugarukwaho kuri X nyuma y’amagambo yatangaje agaragaza ko, umuntu watoranyije abasore bari mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu Rwanda rizwi nka Counter-Terrorist Unit (CTU) yasigaje abandi b’imburamumaro yagereranyije n’ibimonyo n’amagweja.
Ibi Aisha yabigarutseho mu kiganiro yagiranaga na Irene Murindahabi, aho yagezemo hagati akumvikana mu mgamabo agira ati “Ngo abagabo ba ndi imbere, ngo abagabo mu muhanda[…] nk’umuntu watoranyije bariya bana ba CTU kuki yatwaye abagabo bacu bose? Agasiga amagweja, ibimonyo n’ibiki…’’
Nyuma y’aya magambo y’uyu mukobwa benshi batangiye kumwibasira bavuga ko atakwiriye kuvuga atyo, abandi bakavuga ko abamwibasiye ari uko ibyo yavugaga ari ukuri.
N'ubuhe butumwa cga Umugani wagenera AISHA wise abagabo Bose ko Ari ibimonyo ??🤔 pic.twitter.com/a5a3ZiWkK9
— UMPERUKA CYERA (@umperukacyera0) July 19, 2024