Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yabuze Umupadiri witwa Félicien Hategekimana, witabye Imana kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2024, aho yazize uburwayi.
Mu itangazo Diyosezi ya Gikongoro yashyize ku rubuga rwayo rwa X, riravuga ko Musenyeri Célèstin Hakizimana, afatanyije n’umuryango wa Felisiyani Hategekimana, ababajwe no kumenyesha Abepisikopi, Abasaseridoti, Abihaye Imana, abakirisitu bose ba Diyosezi, abavandimwe n’inshuti , ko uwo Padiri Felisiyani Hategekimana yitabye Imana kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2024, azize uburwayi.
Nk’uko byagaragajwe muri iryo tangazo, imihango yo kumuherekeza ngo izaba kuri uyu wa kane, tariki 11 Nyakanga 2024, ibimburirwe n’igitambo cya Misa kizaturirwa muri Katedarali ya Gikongoro guhera saa tanu za mugitondo.
Ni inkuru yababaje cyane abakirisitu biganjemo abo muri Diyosezi ya Gikongoro, aho bakomeje kwandika ubutumwa butandukanye bwifuriza Nyakwigendera kuruhukira mu mahoro bunihanganisha umuryango asize.