Umunyamakuru w’imikino Mihigo Saddam wamenyekanye nka ‘Mukude’ yasezeye kuri Radio na Televiziyo bya Isango star yari amazeho amezi 11.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Mihigo Saddam yasezeye ku Isango star avuga ko mu masaha macye arimbere aratangaza aho agiye kwerekeza.
Mihigo Saddam yamenyekanye kuri Radio zitandukanye, harimo RadioTv 10, BTN TV, na Isango star.