Muri Tanzania, mu Ntara ya Geita, ku buryo butunguranye, mu rubanza rwo kwica abigambiriye, rwaregwagamo uwitwa Zephania Ndalawa, umutangabuhamya wa gatatu muri urwo rubanza yerekanye umucamanza witwa Graffin Mwakapeje, avuga ko ariwe wishe nyakwigendera Thomas Masumbuko.
Ikinyamakuru Mwananchi cyatangaje ko uwo mutangabuhamya witwa Salome Cheyo w’imyaka icyenda (9) y’amavuko, ari kumwe n’umushinjacyaha wa Leta witwa Musa Mlawa, asabwe kwerekama uwo yabonye yica Thomas Masumbuko niba amwibuka, yavuye mu ntebe yari yicayemo, agenda agana aho umucamanza yicaye avuga ko uwo ariwe wamwishe.
No mu gihe yari amaze gusubira mu mwanya we avuye aho umucamanza yicaye, umushinjacyaha yongeye kumubaza umuntu w’inzobe yavuze ko yabonye akamwirukana mbere yo kwica nyakwigendera, maze uwo mwana akomeza gushimangira ko umucamanza urimo kuburanisha urwo rubanza ari we yabonye kandi ariwe wishe nyakwigendera.
Uwo mutangabuhamya wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza ya Burigi, yatanze ubuhamya ku bwicanyi bwakorewe Thomas Masumbuko w’imyaka cumi n’ibiri (12), ku wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2024. Masumbuko yishwe afunzwe umugozi ku maguru no ku maboko nyuma afungwa igitambaro ku munwa no ku maso, apfa abuze umwuka.
Uwo mutangabuhamya yabanje kubazwa ibibazo mbere y’uko arahira kugira ngo atange ubuhamya, bamubaza amazina ye, idini rye, bamubaza niba azi gutandukanya icyaha n’ukuri, ariko ntiyashobora kubisobanura neza. Nyuma yo kunanirwa gusobanura itandukaniro hagati y’ukuri n’ikinyoma, urukiko rwemeje ko ubuhamya bwe bwumvwa ariko atabanje kurahira.