Nyuma yo kwegukana igihembo cya ‘Grammy Award’, umuhanzikazi Tyla akomeje guca agahigo

Umuhanzikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo wanditse amateka mu muziki aho aheruka gutsindira igihembo cya Grammy Award ndetse akaba ari no mu bahatanira ibihembo bya BET Award uyu mwaka, akomeje guca agahigo aho kuri ubu yakoze ibidasanzwe ku rubuga rwa Spotify.

Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu muziki ndetse akamamara binyuze mu ndirimbo ze aho iyo benshi bamumenyeyeho ari iyitwa ‘Water’, akomeje kwigaragaza binyuze mu ndirimbo agenda ahanga aho kuri ubu yaciye agahigo nyuma y’uko album ye yise ‘Tyla’ irebwe n’abasaga miliyari ku rubuga rwa Spotify.

Iyi album ye yayishyize ku rubuga rwa Spotify ku italiki 22 Werurwe 2024 ni ukuvuga ko bitwaye amezi abiri gusa kugira ngo ibe yumvishwe n’abagera kuri miliyari imwe. Uyu muzigo yawukoranye ubuhanga kuko yawuhurijemo abandi bahanzi b’ibyamamare barimo; Gunna, Tems, Travis Scott n’abandi.

Si ubwa mbere iyi album ya Tyla igera ku ntsinzi kuko yanabaye iya mbere muri ‘Billboard World Album Chart’ nyuma y’ibyumweru bike isohotse. Byatumye iyi album iba iya kabiri ku muhanzi w’Umunyafurika ubashije kugera ku mwanya wa mbere kuri Billboard aho album yabikoze bwa mbere ari iya Wizkid yitwa ‘Made in Lagos’.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *