Umuhanzi Real Limu yibukije abanyarwanda ko bagomba guhiga bakanahigura imihigo bahize

 Umuhanzi Real Limu, yakoze indirimbo yise imihigo irakomeje,  ikubiyemo ubutumwa bwibutsa Abanyarwanda inshingano bafite mu iterambere ry’igihugu.

Real Limu azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Umutoza w’Ikirenga ari na yo yitiriye umuzingo we, Kunda Umurimo, Icyomoro n’Igihango ndetse n’iyo yashyize ahagaragara yise Imihigo Irakomeje.

Real Limu ibi yabivuzeho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Itabaza.com aho yavuze ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo nyuma yo kubona ko hari abantu biha intego ariko kuyigeraho bikagorana kandi mubyukuri igihugu cyacu kidusaba kugendera mu mihigo.

Yagize ati: “Niba igihugu kigira igihe cyo guhiga imihigo, imirenge, utugari n’Abayobozi b’imidugudu bahiga  ariko ugasanga mu gihe cyo guhigura ya mihigo bamwe bigize ba ntibindeba ndabakebura gute? Niko gukora iyi ndirimbo maze nyita IMIHIGO IRAKOMEJE kandi irashoboka.”

Uyu Real Limu usanzwe ufite umuhigo wo  gukorana indirimbo n’Abahanzi batandukanye bari mu Turere two hirya no hino mu gihugu, kuri iyi nshuro  uwarutahiwe ni  Justin uri mu Bahanzi beza b’Abahanga bo mu Karere ka Rubavu.

Real Limu ni umuhanzi, umwanditsi akaba n’umucuranzi w’indirimbo nyarwanda, wemeza ko iyo ndirimbo ishingiye ku gitekerezo cyo gukebura buri Munyarwanda muri gahunda nziza ya HIGA UNAHIGIRE MUNYARWANDA, ikubiyemo ubutumwa bwibutsa Abanyarwanda inshingano bafite mu iterambere.

Uyu muhanzi avuga ko iyo ndirimbo yari isanzwe iriho, ahubwo yahisemo kuyisubiramo afatanyije na mugenzi we witwa Justin, ashingiye ku bihe biri mbere byo gutora Abadepite n’Umukuru w’Igihugu, yifuza kwibutsa Abanyarwanda ko bakwiye guhitamo ibibabereye kugira ngo barusheho gukomeza kwesa ya mihigo baba barahize.

About Honore MIZERO

MiZERO Honore is a news reporter, Videographer, And Video editor

View all posts by Honore MIZERO →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *