Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, muri Kigali Convention Centre hateraniye inama ngarukamwaka k’umutekano (National Security Symposium) ihuriza hamwe inzego zitandukanye z’umutekano zaba izo mu Rwanda ndetse n’izo hirya no hino muri Afurika.
Umuhango wo gutangiza iyi nama y’iminsi itatu witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubaraka Muganga n’abandi.
Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda yagaragaje ko iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, amateka ashimangira ko Abanyarwanda bakuyemo isomo, nubwo ibimenyetso bihari bigaragaza ko Isi ntacyo yayigiyemo kuko hirya no hino ku Isi hakigaragara ibibazo by’umutekano.