Umuhanzi King James arashinjwa kwambura umuvugabutumwa witwa Ntezimana wamugurije akayabo ubwo yari agiye gushinga uruganda rwa kawunga

Umuhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, uzwi nka King James arashinjwa n’umuvugabutumwa kumwambura akayabo kangana n’ibihumbi 30 by’amadolari ya Amerika yamugurije ubwi yari agiye muri shuguri zo gushinga uruganda rukora kawunga.

Nk’uko umuvugabutumwa witwa Ntezimana Blaise yabinyujije ku rukuta rwe rwa X mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatanu taliki 5 Mata 2024, uyu muvugabutumwa aravuga ko yahaye King James ibihumbi 30 by’amadolari mu mwaka wa 2021 ubwo yagiraga ngo bafatanye gukorana business.

Uyu muvugabutumwa usanzwe aba mu gihugu cya Suwedi yohereje aya mafaranga kuri King James akoresheje banki zo muri icyo gihugu atuyemo, ndetse akavuga ko aya mafaranga yayafashe nk’inguzanyo muri Banki ngo kuko yari yizeye ko bagiye gukora Buzinesi yo gutunganya ifu y’ibigori izwi nka kawunga ariko King James ngo aza kutubahiriza ibyo bavuganye, ndetse ntiyamusubiza n’amafaranga ye, kuri ubu uyu mugabo akaba arimo kugorwa no kwishyura inguzanyo ya Banki ashyizeho n’inyungu mu gihe amafaranga yariwe n’uyu muhanzi.

Gusa uyu muvugabutumwa avuga ko akimara kubona ko kumvikana na King James batagishoboka, byabaye ngombwa ko yigomwa gahunda zose yarimo afata indege aza mu Rwanda aho kuri ubu yamaze kwitabaza urwego rwa RIB kugira ngo imufashe gukurikirana ikibazo cye n’uyu muhaanzi avuga ko amwambuye.

Mu butumwa bwe, uyu mugabo arasaba kurenganurwa, akavuga ko nubwo King James adahakana umwenda ariko ngo aramunaniza ndetse akananiza n’inkiko ku buryo uyu mugabo amaze kuhatakariza amafaranga menshi arimo amatiki y’indege ndetse n’ayo guha abunganizi mu by’amategeko.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *