Umuhanzi Eddy Kenzo aravugwa mu rukundo hamwe n’umuminisitiri
1 min read

Umuhanzi Eddy Kenzo aravugwa mu rukundo hamwe n’umuminisitiri

Inkuru yabaye kimomo hirya no hino mu gihugu cya Uganda ko umuhanzi wabiciye bigacika Eddy Kenzo ari mu rukundo hamwe na Phiona Nyamutooro uherutse gushyirwa muri Guverinoma y’igihugu cya Uganda nka Minisitiri.

Phiona Nyamutooro aherutse kugirwa umunyamabanga muri Minisiteri y’Iterambere Ingufu n’amabuye y’Agaciro kuwa 22 Werurwe 2024 ubwo yicaye muri uyu mwanya avuye mu nteko ishingamategeko y’igihugu cya Uganda aho yari ahagarariye urubyiruko.

Nyuma y’uko Nyamutooro ashyizwe muri uyu mwanya nibwo umuhanzi Eddy Kenzo yatangiye kumvikana agaragaza uburyo abyishimiye maze ibinyamakuru byo muri iki gihugu nabyo biboneraho kugaruka ku mubano aba bombi bari basanzwe bafitanye.

Mu mwaka wa 2019 nibwo umuhanzi Eddy Kenzo yatandukanye n’umugore we Rema Namakula bari bamaranye imyaka itanu ndetse bakaba bari bafitanye n’umwana umwe.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *